ABAFITE AHO BAHURIRA N'AMASOKO YA LETA BAHAWE AMAHUGURWA KU MATEGEKO MASHYA AGENGA AMASOKO YA LETA

Kuri uyu wa Gatanu, taliki ya 31/10/2025, CHUB hashojwe amahugurwa yaramaze icyumweru yahabwaga abakozi bo mu bigo by'ubuvuzi bafite mu nshingano gutanga amasoko ya Leta mu karere ka Huye, aho bahuguwe n'ikigo cy'igihugu gishinzwe amasoko ya Leta ku mategeko mashya agenga amasoko no gucunga amasezerano.

Nk'uko byagarutsweho n'umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa byunganira ubuvuzi Bwana NSANGANIYE Vincent, amahugurwa nk'aya afasha mu kongerera ubumenyi abakozi ndetse bikabafasha kumenya amategeko mashya ajyanye n'amasoko ya Leta bityo bigakumira ibibazo bijya bigaragara mu gutanga amasoko mu bigo by'ubuvuzi bya Leta.

Amahugurwa yibanze ku ngingo nshya zireba itangwa ry'amasoko ya Leta no gucunga neza amasezerano, imyitwarire y'abakozi bakurikirana ndetse banatanga amasoko ya Leta mu rwego rwo kwirinda kugwa mu byaha bishamikiye ku gutanga amasoko ya Leta hatubahirijwe amategeko.

Abahuguwe bashimiye CHUB n'ikigo cy'igihugu gishinzwe amasoko ya Leta bateguye aya mahugurwa yabongereye ubumenyi mu gutanga no gucunga neza amasoko ya Leta, biyemeza kunoza neza inshingano banita ku kuzigamira Leta aho biri ngombwa mu rwego rwo gukoresha neza umutungo rusange w'abanyarwanda.

By NTAWURUSHIMANA Jean Nepomuscene

PR/CHUB