Abakozi ba CHUB bahawe ikiganiro mu cyumweru cyo #KWIBUKA31
Kuri uyu wa Kane taliki ya 10 Mata 2025, abakozi ba CHUB bahawe ikiganiro cyo mu cyumweru cyo #Kwibuka31 kibanze ku nsanganyamatsiko igiti iti: “ Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, Isomo ku banyarwanda , ku mahanga n’ibihugu byo mu karere” cyatanzwe na Hon. Sen. KALIMA Evode.
N’ikiganiro cyabanjirijwe n’inama rusange y’abakozi bose ba CHUB ahaganirwa ku mateka ya CHUB mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uruhare abakozi ba CHUB bagize mu gutegura, gushishikariza abandi no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri iyi nama kandi haganirwa ku myitwarire iranga umukozi wa CHUB, imyiteguro yo #Kwibuka31, uruhare rw’umukozi wa CHUB mu bikorwa bigamije kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye tubafasha mu rugendo rwo kwiyubaka, igihe cyo #kwibuka31abahoze ari abakozi ba CHUB n’ibindi bigo bakoranaga bya hafi muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, abarwayi, abarwaza n’abandi bari bahahungiye bahizeye kuhakirira bakaza kwicwa bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu nama, abakozi ba CHUB bagarutse ku ntambwe nziza bateye yo kugabira inka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye mu turere twa Huye na Gisagara, bishimira ko zimaze kurenga 800 kuko inyinshi zororotse hakaba harimo n’izirengeje imbyaro 5 ndetse abagabiwe bakaba baragiye boroza bagenzi babo mu rwego rwo gufatana urunana mu rugendo rwo kwiyubaka. Abakozi kandi bishimiye ko abakomoka ku bo twibuka bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 babashije kubaba hafi, abatishoboye bakaba bararemewe ndetse bakaba baragiye biteza imbere. Mu gusoza iyi ngingo, abakozi biyemeje ko intambwe bateye itazasubira inyuma, bityo biyemeje kwitanga nk’uko babikora buri mwaka 2% y’umushahara wabo muri uko kwezi, ubwo bushobozi bukazakusanywa ndetse bukunganirwa n’ikigo cya CHUB mu rwego rwo kubakira inzu abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Huye, aho abatoranyijwe ari babili batuye mu murenge wa Rwaniro bafite ikibazo gikomeye cyo kubona aho baba, bityo mu mezi make ari imbere bakazubakirwa nabo bakabona aho baba batekanye.
Inama yashojwe hakirwa Hon. Sen. KALIMA Evode watanze ikiganiro cyagarutse ku mateka y’abanyarwanda mu mibereho yabo mbere y’ubukoroni na nyuma yaho, mu gihe cya Repuburika zitandukanye kugeza habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hibanzwe cyane ku bumwe bwarangaga abanyarwanda mbere y’ubukoroni, uko abakoroni bashenye ubumwe bwacu bakimakaza amacakubili, inkundura zo kwigenga n’uruhare abakoroni babigizemo, uko amacakubili yashinze imizi, Abatutsi bagaragazwa nk’abanyamahanga, abanzi b’igihugu, bateshwa ubumuntu bitwa inzoka n’andi mazina atesha agaciro ikiremwa muntu kugez’aho uwishe umututsi ubutegetsi bwamugororeraga by’agaciro, baricwa, barasenyerwa, barameneshwa, ndetse n’abahanyanyaje bagasigara mu gihugu bahuye n’itotezwa, ihezwa no guhungabanywa bihoraho kugeza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikiganiro cyashojwe abakozi baganira byihariye n’uwatanze ikiganiro hagarukwa ku mpamvu muzi ingengabitekerezo ya Jenoside yakomeje gukwizwa kugeza ubwo yugariza cyane cyane muri ibi bihugu by’ibiyaga bigari ndetse igakomeza kwambuka no mu bindi bihugu by’amahanga. Aha hatanzwe umucyo ku mpamvu zihishe inyuma y’iyo ngengabitekerezo ya Jenoside ndetse buri wese yiyemeza gutanga umusanzu we mu kurwanya uwo ariwe wese ubunza ubwo burozi mu bana b’u Rwanda, mu karere duherereyemo ndetse no mumahanga.
By NTAWURUSHIMANA Jean Nepomuscene
Ushinzwe inozabubanyi n’itumanaho