Abakozi ba CHUB BASHISHIKAJWE NO KWESA UMUHIGO WA “ACCREDITATION”
Kuri uyu wa Kane taliki ya 30 Mutarama 2025, abakozi ba CHUB baganiriye n’ubuyobozi ku ntego nyamukuru bafite yo kubona “Accreditation Certificate” bitarenze ukuboza 2026.
“Accreditation Certificate” n’ icyemezo mpuzamahanga gitangwa nyuma y’uko urwego rubifitiye uburenganzira mpuzamahanga rukoze isuzuma rugasanga ikigo runaka gitanga serivisi ziri ku rwego mpuzamahanga, bityo icyo kigo kikazamurirwa urwego rwacyo, ibikorwa byacyo bikaba byemewe ku rwego mpuzamahanga. Kugirango bigerweho habanza imyiteguro, hakabaho gushaka ubufasha bwihariye ku bigo mpuzamahanga byemerewe kugenzura serivisi zijyanye n’izitangirwa muri icyo kigo, bityo inama zitanzwe zigashyirwa mu bikorwa, ubushobozi bwose bukenewe bukaboneka kuburyo nta nenge n’imwe izagaragara igihe cyo gusuzuma imikorere y’ikigo.
Iyo tuvuze “Accreditation” mu bitaro tuba tuvuga uruhererekane rw’ibikorwa byaguye bikorerwa mu bitaro, isura y’ibitaro, inyubako, n’ibindi bikorwa byose bigamije kunoza serivisi zitangirwa muri ibyo bitaro. Ibi bivuze ko kugirango ibitaro bibone icyo cyemezo cy’uko serivisi bitanga ziri ku rwego mpuzamahanga bisaba ko abakozi babigira intego, ubuyobozi bugashyiramo ingufu ndetse n’igihugu kigatanga ubushobozi bukenewe.
Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Kane taliki ya 30 Mutarama 2025, CHUB yateguye inama igamije kwishimira ko ishami ripima ibizamini rya CHUB (CHUB Medical Laboratory) ryabonye ISO Certificate, bikaba bigaragaza ko ibikorwa bya Laboratoire ya CHUB byujuje ubuzinanenge mu rwego mpuzamahanga nk’uko bishimangirwa n’igenzura mpuzamahanga ryabaye ari naryo ryatumye CHUB Laboratory ibona iyo ISO Certficate. Inama kandi igamije kurebera hamwe aho imyiteguro igeze muri gahunda yo kwitegura igenzura mpuzamahanga mu rwego rwo guharanira ko CHUB ibona icyemezo cya Accreditation bitarenze mu kuboza 2026.
Iyi nama yabaye umwanya mwiza wo gusangira amakuru, guhuza ibikorwa no gufata ingamba kubigomba kwitabwaho kugirango intego CHUB ifite yo kubona Accreditation igerweho mu gihe cyateganyijwe ndetse hashimirwa abakozi bagaragaje guhanga udushya muri iyi gahunda ya Accreditation.
By NTAWURUSHIMANA Jean Nepomuscene
Ushinzwe inozabubanyi n’itumanaho