Abasenateri basuye CHUB baganira ku ikoreshwa ry’amazi n’umuriro mu bigo by’ubuvuzi

#CHUB – 23 Ukuboza 2025 – Ku italiki ya 23 Ukuboza 2025, Ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB) byakiriye itsinda ry’Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari mu Sena y'u Rwanda, rigizwe na Hon. Nsengiyumva Fulgence na Hon. Mukabarisa Donatille.

Uru ruzinduko rwari rugamije kumenya imikorere n’ibikorwa bya CHUB, hibandwa cyane ku mikoreshereze y’amazi n’umuriro mu bitaro, kimwe n’imbogamizi zijyanye n’ikiguzi cy’izi serivisi ku bigo by’ubuvuzi.

Mu biganiro byabaye hagati y’ubuyobozi bwa CHUB n’aba Basenateri, hatanzwe ibisobanuro ku buryo amazi n’umuriro bikoreshwa mu gutanga serivisi z’ubuvuzi, by’umwihariko mu byumba bikorerwamo ibikorwa byo kubaga, muri laboratwari, mu byumba bivurirwamo abarwayi bayungururirwa impyiko bizwi nka #Dialysis , ndetse no mu bindi bikorwa by’ingenzi bisaba ibikorwaremezo bikora neza igihe cyose kugirango kuvura bigende neza.

Ubuyobozi bwa CHUB bwanagaragaje ibyifuzo bigamije korohereza ibigo by’ubuvuzi kubona amazi ahagije no kwishyura umuriro n’amazi ku biciro byihariye, bijyanye n’uruhare rw’ibi bigo mu gutanga serivisi rusange, bitandukanye n’ibigo by’ubucuruzi.

Abasenateri bashimye imirimo ikorerwa muri CHUB n’uruhare rwayo mu gutanga ubuvuzi bwihariye no guhugura abaganga n’abandi bakozi bo mu rwego rw’ubuzima, banashimangira ko ibitekerezo n’ibyifuzo byatanzwe bizakomeza kwigwaho mu rwego rwo kunoza imikorere y’inzego zifite aho zihuriye n’ikorwa ry’izi serivisi.

CHUB ikomeje kwakira no gukorana n’inzego zitandukanye hagamijwe guteza imbere serivisi z’ubuvuzi, kunoza imikorere, no gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’ibikorwaremezo bigira uruhare mu gutanga ubuvuzi bufite ireme. 

By NTAWURUSHIMANA Jean Nepomuscene

PR/CHUB