AMAVUTA TWISIGA TUTABYITAYEHO YATWANGIRIZA URUHU
AMAVUTA TWISIGA TUTABYITAYEHO YATWANGIRIZA URUHU
Turabizi ko uruhu rwacu ruba rukeneye amavuta kugirango rworohe kandi rube rusukuye. Ariko tutitondeye amavuta dukoresha ku ruhu rwacu twashiduka rwangiritse ndetse tukaba twakurizamo kurwara indwara zifata uruhu zitandukanye zirimo na kanseri y’ uruhu.
Bimaze kugaragara ko akenshi igitsina gore aricyo gikunze gukoresha amavuta akenshi bagamije gukesha uruhu, kwitukuza, kwivura ibiheri, n’ izindi mpamvu nyinshi ziba ziherekeje ubushake bw’ abantu bagamije gusa neza uko babyifuza. Gusa n’ ubwo babikora rimwe na rimwe bakagera ku ntego zabo, ariko nk’ abaganga b’ indwara z’ uruhu tubabwira ko ibyo bageraho bimara igihe gito kandi bikagira ingaruka mbi zirenze kure intego bari bafite zirimo kwangiza uruhu bishobora no kubatera kanseri y’ uruhu bikabaviramo urupfu.
Amavuta ahindura uruhu bakunze gukoresha aba arimo produit yitwa hydroquinone mbi ku ruhu rwa muntu kuko iyo uyisize yangiza uruhu, rukuma, rugasigara ari ruto rubonerana, ibirutunga bikagabanuka, bityo bikagabanya ubudahangarwa rw’ uruhu ntirushobore kwirwanirira, ndetse biranagorana iyo hagize ikirukomeretsa cg bibaye ngombwa ko abaganga barubaga bikagorana ko rwasubirana.
Gukoresha aya mavuta atukuza yangiza uruhu akenshi ingaruka zayo ziba ari mbi kuko bya biheri washakaga kuvura iyo bigarutse biza noneho birenze kuburyo bitavurwa, uruhu rurangirika ugasanga rwahindutse amabara atandukanye akenshi asigira ubusembwa uwayisize, ahenshi ku mubiri ugasanga hasa nk’ ahahiye, hahindutse umukara cyane cyane umuzenguruko w’ amaso, mungingo, n’ ahandi kandi bidashobora kuvurwa.
Mu gusoza abaganga b’ inzobere mu kuvura indwara z’ uruhu bagira inama cyane cyane abagore n’abandi bakeneye gukorera isuku uruhu rwabo ko atari byiza gupfa gukoresha ibyo babonye byose barangiwe n’abandi kuko burya ibyahiriye uyu sibyo byaguhira, murabizi ko abantu dutandukanye. Dukomeza tujya inama yo kugana abaganga tukabafasha kumenya amavuta yaberana n’ uruhu rwanyu bitewe n’ uruhu rwawe, mwaba mugize ibiheri cyangwa ibindi bifata uruhu rwanyu mukihutira kugana abaganga bakabafasha kubona imiti ibavura mutishyize mubibazo.
Ikiganiro na Dermatologist wa CHUB Dr. BAMURANGE P. Annick,
cyanditswe na NTAWURUSHIMANA Jean Nepomuscene/CHUB PR