CHUB MU BUFATANYE NA RFI MU KWEGEREZA ABATURAGE SERIVISI ZO GUPIMA IBIMENYETSO BYA GIHANGA MU NYUNGU Z’UBUTABERA

Iri shami rizakorera muri laboratwari ya #CHUB yegeranye na Kaminuza y’ u Rwanda ndetse n’ikigo gikora imiti y’ubuvuzi bita LABOPHAR. Ni ishami rizajya ritanga serivisi zitandukanye ku baturage aho bafasha inzego z’ubutabera gupima bimwe mu bimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera. Iri shami rikaba rije rikenewe cyane n’abaturage b’Intara y’Amajyepfo ndetse n’abandi bo mu bice bihaturiye bajyaga bagorwa no gusaba serivisi zibasaba kujya mu mujyi wa Kigali ahari icyicaro gikuru cya RFI, ariko ubu bakaba bagiye kujya bahinira hafi.

Urwego rw’ubutabera bukenera ibimenyetso bya gihanga bipimwa n’inzobere bitewe n’igikenewe, RFI ikaba ifite amashami atandukanye atanga izi serivisi, ndetse bikaba bizorohereza na CHUB mu gutanga umusanzu mu butabera bikozwe n’inzobere kuko iyi mikoranire izaba ifitiye inyungu impande zombi, abakozi bakeneye kwiyungura ubumenyi, gusangira ubunararibonye byose bifashe umuturage kubona ubutabera ku gihe.

 

By NTAWURUSHIMANA Jean Nepomuscene

PR/CHUB