CHUB YIBUTSE KU NSHURO YA 31 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994

Uyu munsi ku wa Gatanu taliki ya 23.05.2025, ubuyobozi bwa CHUB bwateguye igikorwa ngaruka mwaka cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho twibuka abakoraga mu bitaro bya Kaminuza bya Butare ndetse n’ibindi bigo by’ubuvuzi byakoranaga bya hafi nka CUSP na Laboratoire ya Kaminuza Nkuru. Twibuka kandi abarwayi, abarwaza ndetse n'abandi bari bahahungiye bizeye kuhakirira bakaza kuhicirwa bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hano muri CHUB ni umwanya udufasha kuzirikana inzirakarengane zaguye CHUB zizize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abo twibuka n’abari abakozi ba CHUB n’ibigo twavuze haruguru byakoranaga bya hafi, abarwayi bari barwariye CHUB ndetse n’ abandi bahahungiye baturutse impande zitandukanye bahizeye kuhakirira, ariko bakaza kwicwa bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

CHUB nk’ ibitaro byahoze ari ishami rya kaminuza nkuru y’ u Rwanda kandi byari biri kurwego rwo hejuru mu gihugu bifite amateka yihariye mu itegurwa n’ ishyirwamubikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abenshi mu bakozi ba CHUB babaga ari n’ abakozi ba Kaminuza nkuru y’ u Rwanda. Abo bakozi rero nk’ intiti z’ igihugu baje no gukoreshwa mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Twanababwira ko uwari perezida wa Leta y’ abatabazi Dr SINDIKUBWABO Théodore yahoze ari umukozi w’ ibyo bitaro nk’ inzobere mu kuvura indwara z’ abana, ukongeraho n’ abandi baganga batandukanye bazwi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahamijwe ibyaha baranahanwa harimo n’ abagiye batoroka batarafatwa cyangwa baje gupfa.

 

Nk’uko bisanzwe bikorwa kandi byamaze kuba intambwe idasubira inyuma ku bakozi ba CHUB, ibikorwa byo kuremera abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi batishoboye byarakomeje, aho nyuma yo kugaba inka ndetse zikororoka kuko zimaze kurenga 800 zatanzwe mu turere 2 aritwo Gisagara na Huye, ubu hakusanyijwe ubushobozi bwo kubakira Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 bari bafite inzu zabasenyukiyeho batuye mu karere ka Huye- Umurenge wa Rwaniro, aho ibikorwa byatangiye bikazamara amezi atatu bikurikiranirwa hafi na Komisiyo yo Kwibuka muri CHUB.

By NTAWURUSHIMANA Jean Nepomuscene

Ushinzwe inozabubanyi n’itumanaho