CHUB yizihije umunsi mpuzamahanga w’abarwayi #2026

#CHUB – Kuri uyu wa 08 Gashyantare 2026, Ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB) byizihije umunsi mpuzamahanga w’abarwayi, umunsi wihariye wo guha icyubahiro abarwayi no gusabana n’ababavura, abafatanyabikorwa, abihayimana, n’abandi bose bagira uruhare mu mibereho myiza y’abarwayi.

Uyu munsi wari umwanya mwiza wo kwishimira serivisi z’ubuvuzi zinoze zitangirwa #CHUB, ndetse no gushimangira ubufatanye hagati y’abarwayi n’abatanga serivisi. Abagana CHUB bashimye cyane Leta y’u Rwanda ku bw’inkunga yatanzwe, harimo ibikoresho bishya by’ubuvuzi nka CT Scan, MRI, ishami rivura kanseri, n’ibindi byuma by’ingenzi bizafasha kugabanya umubare w'abarwayi boherezwa mu bindi bitaro kubera ko serivisi zari zikenewe zabuze #CHUB.

MRI#CHUB

CT Scan #CHUB

Imashini yifashishwa mu gupima Kanseri #CHUB

Nyuma y’ibirori byo kwishimira uyu munsi, abarwayi bahawe impano zitandukanye, hagamijwe kubashimira uruhare rwabo no kubereka ko serivisi zinoze zitangwa mu buryo bwita ku mibereho yabo. Ubuyobozi bwa CHUB bwagaragaje ko umunsi nk’uyu ufasha mu kongera icyizere cy’abarwayi, guteza imbere ireme ry’ubuvuzi, no gukomeza gusigasira umubano mwiza hagati y’abarwayi n’abatanga serivisi.

Uyu munsi wagaragaje ko CHUB iharanira ubuvuzi bufite ireme, bwihuse kandi bwita ku barwayi, ndetse ko ibikoresho bishya n’amaserivisi agezweho bizakomeza gufasha mu kunoza serivisi no korohereza abarwayi.

By NTAWURUSHIMANA Jean Nepomuscene

PR/CHUB