INDWARA YA PROSTATE YIBASIRA ABAGABO BATARI BAKE
INDWARA YA PROSTATE YIBASIRA ABAGABO BATARI BAKE
Si gake twumva ko hirya no hino umugabo runaka yahitanywe n’ indwara ya prositate (Prostate). Benshi bibaza kuri iyi ndwara itorohera abagabo kandi abenshi ikabahitana iyo bativuje kare. Muri iyi nkuru ntago turi buze gutinda kuri benshi ihitana, ahubwo turaza kubaha amakuru yabafasha kuyirinda ndetse mukayipimisha hakiri kare kugirango idahitana ubuzima bwa benshi.
Dr. NZEYIMANA Innocent, CHUB Urologist
Porositate ni rumwe mu ngingo z’umubiri w’umugabo rujyanye n’imyororokere, ikaba iri imbere munsi y’uruhago, aho ishinzwe gukora ibintu bituma intanga iyo zimaze kuva aho zikorerwa mu mabya zizamuka mu miyoboro zikagera ahantu mu tuntu tumeze nk’udusaho zigahura n’amazi agizwe na poroteyine yakozwe na porositate akajya muri twa dusaho, intangangabo zagera mo akaba ariho zikurira.
Ayo mazi niyo abitse intanga akaba ari nabyo byitwa amasohoro”. Porositate ifite akamaro kanini ko gukora ibitunze intangangabo mbere y’uko zisohoka.
Porositate ishobora gufatwa n’indwara zitadukanye. Harimo zimwe muri mikorobe umugabo ashobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina, izindi mikorobe zikaba zitahandurira. Urugero rw’indwara nka infection urinaire.
Harimo kandi na mikorobe nk’iza mburugu zandura mu mibonano mpuzabitsina nazo zishobora kujya muri porositate zikayitera uburwayi. Iyo byagenze gutya, muri porositate hakageramo uburwayi babwita prostatite.
Ubundi burwayi bushobora gufata Porositate bujyana n’uko umuntu agenda akura. Gusa, uko umuntu agenda akura niko porositate nayo ishobora kugenda ikura ariko atari ku bantu bose. Iyo imaze kuba nini bitewe no kurwara nibwo itera ibibazo kuburyo ibuza inkari gusohoka.
Ubu burwayi bw’uko porositate iba nini ikabuza inkari gusohoka umugabo akamererwa nabi, bikaba ngombwa ko abagwa bwitwa Adenome de la prostate.
Kanseri ya porostate ni indwara nayo ifata abagabo batangiye gusaza, bafite kuva ku myaka 55 kuzamura. Ni indwara ya 2 muri kanseri zihitana abagabo ku isi.
Kutihagarika neza ni kimwe mu bimenyetso by’uko porostate cyangwa mu miyoboro y’inkari harimo ikibazo. Kwihagarika nabi, kubyuka kenshi nijoro, gusunika cyane mu gihe umuntu yihagarika, inkari zaza rimwe na rimwe zikaza zitwika, kuva kwiharika umuntu akumva arashaka gusubirayo,kunyara inkari zirimo n’amaraso n’ibindi
Dusoza twabaha inama yo kwegera abaganga babyigiye bakabasuzuma hakiri kare kugirango barebe neza niba ibyo bimenyetso ntaho byahurira n’ ubwo burwayi bwa porositate, ariko by’ umwihariko tugashishikariza abagabo bose bari hejuru y’ imyaka 40 kujya bagira igihe byibuza rimwe mu mwaka bakisuzumisha prostate kugirango bamenye uko ihagaze, bakomeza gutangiriza ngo hato itazarwara batabizi, kuyivura bitagishoboka, ikaba yabahitana.
Ikiganiro na Urologist wa CHUB Dr. NZEYIMANA Innocent,
cyanditswe na NTAWURUSHIMANA Jean Nepomuscene/CHUB PR