KWITANGIRA UMURWAYI TWABIGIZE INSHINGANO KURI TWESE

Ku ya 04/09/2025 n’umunsi wa 2 w’umwiherero uhuza abayobozi mu nzego zitandukanye mu bitaro bikuru bya kaminuza bya Butare (CHUB), aho twakiriye Rev. Pastor Dr. Antoine Rutayisire atuganiriza ku myitwarire iranga umuyobozi uhora witeguye kunoza neza inshingano ze, serivisi nziza, guharanira impinduka no kugendana n'isi y'ikoranabuhanga mu buvuzi.

Ibiganiro byatanzwe ku munsi wa 2 byatangijwe n’umuyobozi mukuru w’agateganyo wa CHUB Dr. Ngarambe Christian ashimira abitabiriye, ashimira byihariye Rev. Pastor Dr. Antoine Rutayisire waduhaye umwanya, bityo asaba abayobozi bitabiriye gutega amatwi inyigisho nziza ndetse no gufungura ibiganiro buri wese akabaza cg agatanga inyunganizi.

Umutumirwa yatuganirije ku ngingo zagutse zijyanye n’imiyoborere myiza itanga umusaruro, imyitwarire iranga abayobozi, kwihangana, kwihutisha ishyirwa-mubikorwa ry’ibikorwa bigamije kuzamura ireme rya serivisi, guhanahana amakuru bifasha mu itangwa rya serivisi, gukumira no gukemura amakimbirane ashobora kuvuka ahakorera abantu benshi ndetse n’uburyo bwo kuyobora ibikorwa bigamije impinduka nziza.

 

Umunsi wa kabili ari nawo wa nyuma w’umwiherero washojwe hasomwa imyanzuro ifatiwe mu biganiro byose byabaye muri iyo minsi 2, buri wese yiyemeza ko agiye gutekereza ibikorwa byakwihutisha ishyirwa-mubikorwa ryayo ku buryo bizazamura igipimo cya serivisi zihabwa abakiliya ndetse no gusangiza abakozi ingamba zo kwitaho kugirango CHUB ibashe kwesa imihigo.

By NTAWURUSHIMANA Jean Nepomuscene

PR/CHUB