MINISITIRI W’ UBUZIMA YASHIMYE IBIKORWA BYA CHUB
Kuri uyu wa kane taliki ya 26/01/2023 Minisitiri w’ ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, ari kumwe n’ umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ ubuzima Dr. Yvan Butera, umuyobozi w’ Intara y’ Amajyepfo KAYITESI Alice, Umuyobozi w’ Akarere ka Huye SEBUTEGE Ange basuye ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare CHUB bagamije gusura ahagiye kwagurirwa serivisi ifasha abana bavuka batujuje igihe, serivisi zitangirwa CHUB, gushishikariza abakozi gushyira ingufu mu bushakashatsi bugamije guteza imbere ireme ry’ ubuvuzi no kuganiriza abakozi mu rwego rwo kubereka ko Leta y’ U Rwanda ibashyigikiye mu rugamba rwo guha serivisi nziza abaturage no kunoza ireme ry’ ubuvuzi.
Minisitiri w’ ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana n’ abamuherekeje basura serivisi
Minisitiri w’ ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana n’ abamuherekeje basura inzu izajya ifasha abakozi bari mu bushakashatsi
Uruzinduko rwa Minisitiri w’ ubuzima muri CHUB ni umusingi mu kwihutisha imishinga igamije kuzamura ireme ry’ ubuvuzi, serivisi ndetse n’ ubushakashatsi mu rwego rw’ ubuvuzi. Ni ishyiga ry’ imbere kandi mu guteza imbere imishinga itandukanye igamije kuzamura imikorere, ubumenyi n’ imibereho y’ abakora kwa muganga mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi zigenerwa umuturage.
Nyuma yo gusura no gufungura inzu yagenewe kujya ifasha abakora ubushakashatsi mu bitaro bya CHUB, Minisitiri w’ ubuzima n’ abayobozi batandukanye bamuherekeje bafashe umwanya wo kuganiriza abakozi bahagarariye abandi CHUB maze bibanda cyane ku nyungu zitezwe mu mishinga igamije kuzamura ireme ry’ ubuvuzi nk’ inzu izubakwa yo kwagura serivisi ya neonatologie, MRI, OPD n’ indi mishanga migali iri kwihutishwa ngo izafashe mu kunoza serivisi. Haganiriwe kandi ku mishinga ihari igamije kuzamura ubumenyi bw’ abakora kwa muganga, guteza imbere ubushakashatsi ndetse n’ imibereho myiza y’ abakora kwa muganga.
Mugusoza, Minisitiri w’ ubuzima yijeje abakozi bo kwa muganga gukomeza kubaba hafi, kubavugira aho biri ngombwa ndetse no guharanira ko bagira imibereho myiza mu rwego rwo kubafasha guha serivisi nziza abaturage.
By NTAWURUSHIMANA Jean Nepomuscene, PR/CHUB