Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yasuye CHUB

Hon. Minister of Health Dr Sabin Nsanzimana asura ibikorerwa mu nzu yo kwigisha

Uyu munsi taliki ya 27/02/2026, Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yagiriye uruzinduko rw’akazi mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB) afungura ku mugaragaro ikoreshwa ry’icyuma cya MRI cya mbere gihawe ibitaro byo hanze ya Kigali, asura laboratoire yaguwe ikanashyirwamo ibyuma by’ikoranabuhanga bipima kanseri, afungura ikigo cyihariye kizajya gipima kikanavura abarwayi ba Kanseri ndetse afungura ikigo cy’amahugurwa ku baganga cyitwa “ Simulation Center”cyubatswe ku bufatanye n’umushinga witwa Operation Smile usanzwe wibanda ku buvuzi no kwigisha abakozi bo mu buvuzi. 

Mu ruzinduko rwa Minisitiri w’Ubuzima hano mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare ( CHUB) hasuwe sikaneri (CT Scan) nshya yatanzwe na Leta y’ u Rwanda mu rwego rwo kunganira iyari ihasanzwe ndetse no kurushaho kwakira abarwayi benshi bagana CHUB baturutse mu ntara y’Uburengerazuba, Amajyepfo ndetse n’abandi babagana bashaka serivisi zitangwa n’inzobere mu buvuzi.

CT-Scan

Minisitiri w’Ubuzima yafunguye MRI ku mugaragaro ikaba ari icyuma gikoresha ikoranabuhanga rihambaye mu buvuzi hapimwa indwara zitandukanye zo mu mubiri. Iyi MRI ikaba ariyo ya mbere ihawe ibitaro byo hanze ya Kigali kuko ubusanzwe abayikeneraga bajyaga kuyinyuramo mu bitaro biri Kigali bikabangamira abaturage ndetse bigatuma abenshi bagorwa no kujya Kigali hakabamo nabarekeragaho indwara ikaba yabahitana kubera kubura serivisi hafi yabo. 

MRI

Minisitiri w’Ubuzima yasuye ibyuma by’ikoranabunga mu gupima kanseri leta y’ u Rwanda yahaye CHUB mu rwego rwo koroshya uburyo bwo gupima indwara ya Kanseri ndetse afungura ikigo cyihariye kizajya gisuzuma, kigapima ndetse kikavura Kanseri, kikaba kiziye igihe kuko cyorohereje abarwayi bajyaga boherezwa  mu bitaro bitandukanye bya Kigali ndetse no mu ntara y’ Amajyaruguru mu bitaro bya Butaro, bikaba byabavunaga cyane.

Hon. Minister of Health Dr Sabin Nsanzimana yerekwa ibikoresho byifashishwa mu kuvura abarwaye Kanseri

Muri Gahunda ya leta y’u Rwanda yo gukuba kane umubare w’abavura mu myaka ine ( Gahunda ya 4*4), Minisitiri w’Ubuzima yafunguye ku mugaragaro ikigo cy’amahugurwa cy’abaganga cyiswe “Simulation Center” cyubatswe ku bufatanye n’ umushinga witwa “Operation Smile” usanzwe wita ku mahugurwa y’abakozi bo mu buvuzi. Iki kigo kikaba kizajya gihugurirwamo abakozi bo mu rwego rw’ubuzima mu ntara y’Uburengerazuba n’amajyepfo, bikaba bizafasha mu guhugurira abakozi bo mu buvuzi imbere mu bitaro banatanga umusanzu wabo mu kuvura abarwayi.

Hon. Minister of Health afungura ku mugaragaro ikigo cyahariwe imyitozo-ngiro (Simulation Center) CHUB

 

Hon. Minister of Health yasuye abanyeshuri bari mu mahugurwa bamwereka ibyo bari kwiga

Ibikorwa byasuwe uyu munsi na Minisitiri w’Ubuzima bizafasha mu kuzamura ireme ry’ ubuvuzi, guteza imbere ibikorwa byo guhugura no kwigisha abakozi bo mu rwego rw’ubuzima nk’uko byagarutsweho na Dr. Sabin Nsanzimana, aho yashimangiye ko muri gahunda ya leta y’ u Rwanda ya NST2 hazakomezwa kuzamura ubushobozi bw’ibitaro ndetse no kwigisha abakozi bo mu buvuzi hagamijwe guteza imbere urwego rw’ubuzima mu Rwanda.

 

By NTAWURUSHIMANA Jean Nepomuscene

PR/CHUB