MINISITIRI W’UBUZIMA YAFUNGUYE IKIGO GIHUGURA ABAKOZI BO MU BUVUZI BO MU NTARA Y’AMAJYEPFO N’ IGICE CY’ UBURENGERAZUBA

Minisitiri w'ubuzima Dr Sabin Nsanzimana afungura simulation center CHUB
Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 27/02/2026, ubwo yasuraga ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare CHUB, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yahafunguye ikigo cy’amahugurwa ku baganga aho bazajya biga mu buryo bworoshye bari no mu bitaro ku buryo biborohera no guhuza ibyo bize n’ibikorerwa abarwayi, kikaba cyarubatswe na CHUB ku bufatanye n’umuryango utari uwa Leta witwa “Operation Smile”.

Minisitiri w’ ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana ubwo yagarukaga ku mumaro w’iki kigo, yagaragaje ko muri gahunda ya leta y’u Rwanda yo gukuba abaganga inshuro 4 mu myaka 4, ari ngombwa ko hafatwa ingamba zihariye ndetse zirimo udushya mu kwigisha abaganga benshi, mu buryo bubafasha gushyira ibyo biga mu ngiro kandi hubahirijwe amahame y’ireme ry’ubuvuzi n’uburezi. Iki kigo kikaba cyubatswe mu bitaro bikuru bya kaminuza bya Butare kikaba kizajya kibanda ku bumenyi-ngiro, aho abiga ubuvuzi bazajya bahahererwa ubumenyi bwisumbuye kandi biborohere no gushyira ibyo bize mu ngiro.
Ndayisaba Steven, ni umukozi wa CHUB twasanze ari guhugura abanyeshuri baturutse mu bigo byigisha ubuvuzi bitandukanye hirya no hino mu gihugu ku buryo bwo gutabara abarwayi barembye, yagaragaje ko iki kigo kiziye igihe kuko ubusanzwe byabagoraga kubona aho guhugurira abanyeshuri baba baje kwimenyereza umwuga ndetse ko iki kigo kirimo ibikoresho byose bikenewe nk’imfashanyigisho zizabafasha kujya bigisha mu buryo buboroheye.
Mutagoma Emmanuel nawe ni umukozi wa CHUB uzobereye mu kwigisha no guhugura abakozi mu rwego rw’ubuvuzi yibanda ku kwita ku butabazi buhabwa abarwayi barembye mu buryo butunguranye, nawe akaba yarunze mu rya mugenzi we agaragaza ko kubera ntaho kwigishirizaga hihariye kandi hujuje ibisabwa bagiraga, byabasabaga kugenda basanga abakeneye amahugurwa mu bitaro byo hirya no hino mu ntara y’Amajyepfo n’Uburengerazuba, ariko ko iki kigo kigiye kubafasha kujya bahugura bagenzi babo benshi kandi icyarimwe bitabasabye kubungana imfashanyigisho kuko byabagoraga cyane.
Prof. Dr. Ntirenganya Faustin uhagarariye umushinga wa Operation Smile wagize uruhare mu kubaka iki kigo no kugishyiramo ibikoresho mfashanyigisho bikenewe yashimiye CHUB bafatanyije, ashima Leta y’u Rwanda iherutse guha CHUB ibyuma by’ikoranabuhanga mu buvuzi nka sikaneri, MRI, n’ibindi, ndetse hakaba harabonetse ikigo kivura kanseri mu ntara y’Amajyepfo kiri hano CHUB kuko bizafasha kugera ku ntego zabo mu kwigisha abaganga benshi kandi bafite n’imfashanyigisho ziri mu bitaro zibafasha kwiga neza no gushyira mu bikorwa ibyo biga batabyumva mu bitabo gusa.
Dr Ngarambe Christian, Umuyobozi w’agateganyo wa CHUB yashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare mu kuzamura serivisi batanga ndetse anashimira Operation Smile bafatanyije mu kubaka iki kigo no kugishyiramo imfashanyigisho za ngombwa kuko ari umusingi ukomeye mu gushyigikira gahunda ya Leta ya 4*4 ndetse bizanafasha abaturage kuganura ku bumenyi bw’abaganga bazajya bahugurirwa hano muri ibi bitaro.
By NTAWURUSHIMANA Jean Nepomuscene
PR/CHUB