TUBUNGABUNGE UBUZIMA BWO MU MUTWE

DUFATANE URUNANA TUBUNGABUNGE UBUZIMA BWO MU MUTWE

Nk’ abaganga bita ku ndwara zo mu mutwe, dusanga umuryango Nyarwanda ufatanye urunana, ugaha agaciro indwara zo mu mutwe, twarushaho gukumira ubwiyongere bw’ izo ndwara ndetse tukabasha no kuvuza abahuye nazo kugirango zitabazahaza.

Dr. NYIRIMANA Vianney, CHUB Psychiatrist

Ubuzima bwo mu mutwe ni kimwe mu bibazo bihangayikishije u Rwanda n’Isi muri rusange, ibi bigaragarira mu bushakashatsi bwa RBC mu 2018, bwagaragaje ko mu Banyarwanda bose nibura umuntu umwe muri batanu [1/5], afite uburwayi bwo mu mutwe bumwe cyangwa bwinshi. Ni mu gihe urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14-18 rwagaragaje ko rufite ibibazo byo mu mutwe ku rwego rwa 10%. Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko indwara y’agahinda gakabije ikunda kuviramo benshi kwiyambura ubuzima no kwiyanga iri kuri 11,9% mu Banyarwanda bose. Iyo iyi ndwara igeze mu barokotse Jenoside isya itanzitse kuko imibare yikubye gatatu aho nibura 35% bafite ikibazo cy’agahinda gakabije.Ihungabana rishingiye ku mateka ryo ryari kuri 3,6% mu banyarwanda bose aho ryikuba inshuro hafi enye rikagera kuri 27% mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyamara ku kigero cyo hejuru ya 80% y’ indwara zo mu mutwe zakumirwa cg zikavurwa zigakira zitarazahaza umurwayi igihe umuryango Nyarwanda ubyitayeho. Icyakorwa cya mbere ni ugukangukira twese guha agaciro bagenzi bacu, utatse tuti: “Impore”, ukamuba hafi ukamuhumuriza, ukamenya ko ikibazo yarafite mwafatanyije kugiha umurongo wo gukemuka. Icya Kabili ni ukwirinda kuba impamvu zo gushavuza bagenzi bacu, byanaba kandi hakabaho umuco mwiza wo gusaba imbabazi ndetse n’ ubutabera bwunga. Icya gatatu ni ukwita ku kuvuza uwahuye n’ ikibazo cy’ uburwayi bwo mu mutwe, tukirinda kumutererana kuko akenshi iyo avuwe kare arakira bigatuma ingaruka mbi zari kuzamugeraho ndetse n’ umuryango wose muri rusange zigabanuka.

Ikiganiro n’ inzobere mu buzima bwo mu mutwe Dr. NYIRIMANA Vianney cyanditswe na NTAWURUSHIMANA Jean Nepomuscene/CHUB PR