TWATANGIJE GAHUNDA YA #Iyishyurire #PayYourself IZAFASHA ABARWAYI KWISHYURA BADATONZE UMURONGO

Uyu munsi taliki ya 11/09/2025, hano mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare #CHUB, ku bufatanye na IremboPay twatangije gahunda ya #Iyishyurire #PayYourself mu rwego rwo kwihutisha serivisi zo kwishyura udasabwe gutonda umurongo nk'uko byari bisanzwe, aho ukeneye serivisi azajya ava ku muganga umaze kumuvura cg umusabiye serivisi ahita abona ubutumwa bumusaba kwishyura, nawe ahite abyikorera atiriwe ajya gutonda umurongo ndetse anahabwe serivisi yishyuye adasabwe fagitire kuko bizajya biba bigaragarira mu ikoranabuhanga rikoreshwa na #CHUB ko uwo murwayi yishyuye serivisi asaba. 

Ubu buryo buje bukenewe cyane kuko #CHUB yakira abarwayi bari hagati ya 400-600 bivuza bataha ku munsi ndetse n'abarwayi bari hagati ya 300-400 bivuza bari mu bitaro, bikaba byatumaga dusabwa gushyiraho abakozi benshi bafasha abarwayi kwishyura serivisi ariko biranumvikana ko byatezaga n'umurongo munini kubera ubwinshi bw'abo barwayi, ariko ubu bigiye gukemuka kuko abarwayi bagiye kwigishwa uko bazajya biyishyurira serivisi bitabasabye gutonda umurongo. 

Imbogamizi zagaragajwe n'abarwayi twaganirije kuri iyi gahunda zishingiye ku bushobozi bwo gusoma no kutagira telefone kuri bamwe, ariko nabyo byashakiwe ibisubizo nk' uko umuyobozi mukuru w'agateganyo wa #CHUB Dr. Ngarambe Christian yabigarutseho, aho yabijeje ko abagira icyo kibazo bazajya bafashwa n'abakozi bashinzwe kwakira abakiriya (Customer Care) ndetse ko abashinzwe gufasha abarwayi kwishyuza nabo bazakomeza kuba hafi abo barwayi kuburyo bazajya bafashwa batagize ikibazo kandi bikihuta. 

Iyi gahunda izakomeza kumenyekanishwa no kwigishwa ku bazayikoresha bose kugirango igihe buri wese azaba ashoboye kuyikoresha bizorohereze abagana #CHUB.