UMUNSI W’ABARWAYI CHUB 2025

Ku cyumweru taliki ya 02/03/2025, Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB) byizihije umunsi mukuru mpuzamahanga wahariwe abarwayi. N’ibirori byabereye CHUB, byitabirwa n’abarwayi babasha kuhagera, abarwaza, abakozi ba CHUB, abafatanyabikorwa ndetse n’abashyitsi batandukanye bifatanyije na CHUB muri icyo gikorwa cyaranzwe n’ibyishimo, gusabana ndetse no guhumuriza abarwayi. 

 

Ibi birori byatangijwe n'igitambo cya misa, hakurikiraho gusangira n'ubusabane hagati y'abarwayi n'ababavura. Nyuma yo gutarama, abarwayi basuwe mu bitaro bahabwa impano zibanze ku bikoresho by'isuku n'ibiribwa byateguwe ku bufatanye n'abafatanyabikorwa ba CHUB. Ibi birori kandi byabaye umwanya wo kuganira aho ubuyobozi bwa CHUB bwagaragarije abarwayi gahunda nziza zo guteza imbere serivisi z'ubuvuzi muri CHUB, ahibanzwe ku myiteguro itegurira serivisi icisha mu cyuma kwakira imashini nshya yifashishwa mu buvuzi ya MRI izaboneka muri uyu mwaka ndetse hagarutswe no kubindi bikorwa biteganyijwe kuba byatangiye bitarenze uyu mwaka harimo gutangiza serivisi zo gupima no kuvura indwara ya Kanseri, indwara ya Hemophilia, kwagura serivisi z'ahavurirwa indembe, kwagura serivisi z'ahayungururirwa impyiko ( Hemodialysis), etc...

Umunsi mpuzamahanga wahariwe abarwayi watangijwe na Nyirubutungane Yohani Pawuro wa II mu 1992, hagamijwe gushishikariza buri wese kujya agirira impuhwe, ubumuntu n’ubuntu abarwayi. Uyu munsi ukaba ubusanzwe wizihizwa ku italiki ya 11/02 buri mwaka ariko CHUB ikaba yarawizihije taliki ya 02/03/2025.

By NTAWURUSHIMANA Jean Nepomuscene

Ushinzwe inozabubanyi n’itumanaho